Igihe umubyeyi yamaze kumenya ko atwite atangira kwibaza igihe azabyarira. Franz karl Naegele umuhanga mu by’ubuvuzi bw’abagore wabayeho mu myaka ya za 80 niwe washyizeho uburyo bukunzwe kwifashishwa habarwa igihe umugore azabyarira.
Bisaba imibare idakomeye, witonze neza nawe wabyibarira.
1. Ibuka umunsi wa mbere w’igihe imihango iherukira kuza mbere yuko usama.
2. Fata ya tariki y’igihe uherukira mu mihango uvanemo amezi atatu
3. ongeraho iminsi irindwi
4. Ongeraho undi mwaka
Dufate urugero niba itariki uherukira mu mihango ari 6/7/2016 ukaba warabonanye n’umugabo mu gihe cy’uburumbuke ugasama. Kugirango umenye igihe uzibarukira uzabigenza gutya
- 6/7/2016 ukuremo amezi atatu bibe 6/4/2016
- Wongereho iminsi irindwi bibe 13/4/2016
- Wongereho umwaka umwe bibe 13/4/2017
Ubwo ni ukuvuga ko itariki uteganijwe kuzabyariraho ari 13/4/2017.
Ibyo wakwitondera mu gihe uri kubara:
❖ Iyo umugore aheruka mu mihango mu mezi atatu ya mbere y’umwaka ni ukuvuga mutarama, gashyantare cyangwa werurwe ntabwo twirirwa twongeraho undi mwaka. Urugero: umugore uheruka mu mihango ku itariki 9/2/2016 turavanaho ya mezi atatu bibe 9/11/2016 twongereho ya minsi irindwi biduhe 16/11/2016 ntituzirirwa twongeraho undi mwaka, azaba ateganyijwe kubyara kuri iyo tariki nyine.
❖ Nubara ukagwa ku itariki itabaho tuvuge 34/4 iyo minsi isaguka yishyire ku kwezi gukurikiyeho, ubwo bizaba ari 4/5.
❖ Twongeraho iriya minsi irindwi kubera ko tuba dufata ko umugore yasamye nyuma y’ iminsi cumi nine ukwezi kwe kurangira.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko 5% gusa aribo babyarira ku munsi wateganyijwe. Abasaga 90% babyara ibyumweru bibiri mbere cyagwa nyuma.
Kumenya iyi tariki bifasha abaganga ndetse nawe ubwawe gukurikiranira hafi inda igihe yegereje ivuka.
Ibitekerezo