Ni gute wamenya ko urwaye indwara ya diabete

Yanditswe na Denyse Ineza Icyiciro : Ubuzima n'imibereho myiza

Indwara ya diabete abaganga bakunze kwita diabetes mellitus (DM) ni imwe muzihangayikishije abantu muri iki kinyejana. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2003 bwagaragaje yuko abasaga miliyoni 382 ku isi babana niyi ndwara igaragazwa no kwiyongera kw’isukari mu maraso. Insulin ni umusemburo ufasha isukari kujya mu turemangingo twacu kugirango tubone imbaraga. Mu bwoko bwa mbere bwa diabetes (type 1 diabetes) umubiri uba udashoboye gukora uwo musemburo wa Insulin naho mu bwoko bwa kabiri (type 2 diabetes) ari nabwo abantu benshi bakunze kurwara, umubiri wacu uba wakoresheje nabi uno musemburo. Iyo umuntu afite insulin idahagije isukari iguma mu maraso ikabamo nyinshi.

Ni ingenzi kumenya bimwe mu bimenyetso by’imbarutso bya diabete kugirango mu gihe ubyibonyeho wihutire kujya kwa muganga hanyuma ukurikiranywe mu maguru mashya.

1. Menya ibimenyetso

Mu gihe ubonye ufitemo ibirenze bibiri muri ibi bikurikira ihutire kujya kwa muganga barebe niba nta kibyihishe inyuma.

  •  inyota ikabije
  •  inzara ikabije
  •  iminwa yumagaye
  •  kutabona neza
  •  kunyara inshuro nyinshi (ukabyuka inshuro zirenze eshatu mu ijoro)
  •  umunaniro (cyane cyane umaze kurya)- kudakira ku igisebe mu gihe wakomeretse

2. Reba ubuzima ubayeho

Ubuzima tubamo bwa buri munsi, ibiryo turya, izindi ndwara turwaye nabyo bishobora kutwongerera amahirwe mabi yo kurwara diabete.

Mu gihe igisubizo cyawe ari yego kuri bimwe muri ibi bibazo, uba ufite amahirwe menshi yo kuba urwaye cyagwa se uzarwara diabete.

  •  Ese ntabwo ukora sport?
  •  Ufite umubyibuho ukabije?
  •  Ese urya ibintu byinshi birimo amasukari?
  •  Ese mu muryango wawe harimo abandi bantu barwaye diabete?
  •  ufite imyaka iri hejuru ya 45?- Ese uratwite?
  •  Ese ufite umuvuduko wamaraso uri hejuru?
  •  Waba se urwaye indwara z’umutima?
  •  Ese uhora uhangayitse?
  •  Ese unywa itabi n’inzoga?

Aho twibanze cyane ku bwoko bwa kabiri bwa diabete (type 2 diabetes) kuko aribwo bwihariye 90% yabagaragaraho ubu burwayi. Naho ubwoko bwa mbere (type 1 diabetes) ni 5% gusa kandi buboneka mu bana no mu bakiri bato.

3. Ihutire kwisuzumisha

Uburyo bwizewe bwo kumenya koko niba urwaye diabete ni ukujya kwa muganga bakagufata ibizamini by’amaraso. Ibisubizo byibyo bizami byerekana niba uri muzima, wenda kurwara diabete cyagwa se niba uyirwaye.

Dore uko ibipimo biba bimeze

Ibipimo by’isukari  Umuntu muzima Umuntu wenda kurwara diabete  Umuntu urwaye diabete                

utariye                                             <99mg/dl                         100-125mg/dl                                              >126mg/dl

nyuma y’amasaha 2 uriye     140mg/dl                     < 140-199mg/dl                                              >200mg/dl

Igihe urwaye diabete cyagwa ufite ibimenyetso byayo ni byiza kugira akuma gapima isukari yo mu maraso mu rugo kugirango ukurikiranire hafi ibipimo byawe.

Ni byiza kumenya hakiri kare ko urwaye diabete ugatangira gukurikiranywa hatarangirika byinshi mu mubiri.

Mu gihe ufite ibimenyetso bya diabete cyangwa niyo nta kimenyetso na kimwe waba ufite ariko wujuje bimwe mu byongera amahirwe yo kurwara iyi ndwara ntiwirindirize, ihutire kwisuzumisha hanyuma ukurikize inama za muganga.

Ni koko amagara araseseka ntayorwa!



Ibitekerezo

Tharcisse Musavyimana November 04th, 2017 - 4:48PM
None ko mbona ivyovyose muvuze atavyo mbona ariko nagiye kwa Muganga bavuga ndayirwaye ikindi banyandikiye Imiti nzonwa ubuzima bwose none wumva uyo ari umuti? uca ugutera izindi nwara jewe mbona nkahano iBulaya ninka Business

Gira icyo uvuga ku ngingo yanditse haruguru, niba ufite igitekerezo cg icyifuzo, cyandike.

Subscribe with your Email address to always get new articles