Ni gute wakwambara ukaberwa

Icyiciro : Ubuzima n'imibereho myiza

Mu kwambara neza, abantu baba bashyira ahabona kwiyizera, gukurura abandi byiza kandi bakagwa neza. Umwambaro w'umuntu uri mu bintu bya mbere bigaragarira buri wese, kandi uko kugaragara kuraramba igihe kirekire. Mu buryo buke bworoshye, buri muntu ashobora kwambara kandi agashimisha abamubona, buri munsi.

1. Menya style yawe bwite

Ambara bijyanye n'ibikorwa ufite mu buzima bwawe, n'ishusho ushaka kwerekana.

♦ Ba ukuri ku muntu uri we n'ibyo ukora mu by'ukuri. Niba udakina imikino mu by'ukuri, irinde kugaragara nku muntu ugendera kuri gahunda z'abakinnyi.

♦ Igihe wambarira iby'akazi cg iby'ishuri, ubaha umuco waho hantu. Menya neza kuri gutegura kugaragara nkuwa bigize umwuga, nku muntu uhangana, uha agaciro aho ari mu by'ukuri.

♦ Niba ugiye mu bibazo byo gushaka akazi, baza mbere ibyo abaka akazi bakunze kwambara. Ambara wenda ibijyanye na bizinesi z'ibiraka cg ibijyanye n'umurimo usanzwe. Biba byiza kwambara uki kwiza kurusha kwambara duke.

♦ Ku bijyanye n'inama, ibirori by'umwuga, shaka uko wakambara ikibabi cyiza(good costume). Hitamo iyijimye, iyibara ribereye ryongera ubushobozi; iryikivuzo, iry'ubururu, n'umukara niyo mahitamo meza.

♦ Ushobora kwambara ishati iriho umuntu ukunda, cg iriho ibindi bintu, niba ari byo bigushimisha. Ariko ukoreshe umwambaro ugaragaza ko ugukwira.

♦ Mu mwanya uboneye(occasion), ntukagerageze kujya hanze wambaye utikwije. Erekana ko wubashye igikorwa, kandi ko uri mu gikorwa, kwambara uki kwiza bizerekana ko ubirimo, ko bakwegera, kandi ko wiyizeye.

2. Menya ibikwiranye

Hitamo imyenda myiza(ifite quality) kandi igukwira neza

Menya imyenda ikwiranye n'umubiri wawe. Ntabwo ukeneye umubiri mwiza kugirango ugaragare neza mu byo wambara. Imyambaro ishobora gukora itandukanyirizo rinini n'uko umubiri wawe ugaragara, kandi ushobora guhimba kuri munini cg muto kurusha uko uri.

♦ Tekereza kwambara nko guhanga ibiboneka mu maso bihimbye, reba ku mirongo no ku miterere y'umwambaro ikora k'umubiri wawe, maze usuzume uko isanisha n'imirebere y'amaso.

Hitamo amabara nyayo

Amabara ku myambaro yawe ajyanisha n'uruhu rwawe, amaso, n'umusatsi, kandi bigaterwa n'umwihariko wawe. Amabara amwe azaba akwiranye kurusha andi.

♦ Amabara ashobora kongera imimerere(mood) yawe, kandi kwambara amabara afite aka mode gacye byagufasha kugaragara bigezweho.

♦ Amabara wambara ashobora gutuma wumva wishimye kandi unezerewe. Itondere uko amabara wambara atuma wiyumva. Na none, Niba utanyuzwe kwambara ibara runaka, ntukaryambare, kabe niyo ryaba rifite mode cg ibara riri mu mubyo ukunda.

♦ abantu bamwe bakunda kwambara amabara yaka nk'umuhondo na orange, ariko bashobora gutuma abandi bantu bagira ipfunwe.

♦ Uzarebe niyo ugiye guhaha, haba hari amabara azwi cyane kubera impamvu, guhinduranya amabara mu myambarire yawe ni byiza, ariko ujye ugura umwenda w'amabara atuma wumva ko ugaragara neza, utitaye kuri mode.

Niba imyenda itagukwira, uko waba ukurura abantu kose cg uri umunyamideri ntabwo uzagaragara nku wambaye neza. Imyenda igufashe isa nk'ihendutse kandi ikugaragaza ukomeye. imyenda minini cyane izatuma ugaragara nabi.

♦ Kubera ko ushobora kujya mu mwenda ntibisobanuye ko byaba ishingiro ry'uko ugukwira bitabogamye.

♦ Niba wariyongereye cg waratakaje ibiro vuba aha, genzura akabati k'imyenda kawe. Maze ureke cg uhindure imyenda itacyigukwira.

3. Garagara nku muntu wiyizera

♦ Nyurwa n'ibyo wambara, Niyo utanyuzwe abantu bashobora ku bikubwira, kandi bigatuma utagaragara neza. Icyakora biranyura kwambara nka mapantalo agezweho, ishati nini, n'inkweto za siporo buri gihe, ariko bituma ugaragara nk'umunebwe cg umunyakavuyo.

♦ Hari imyambaro myinshi yakubahisha ukanyurwa. Birashoboka gukora utumoderi kugeza ho unyurwa kandi ni ibyingenzi mu gihe uhitamo imyambaro.

Ibuka ko isuku nke no guhagarara nabi bishobora kwangiza uko usanzwe ugaragara. Igihe cyose menya neza ko usukuye, ko wiyitayeho bihagije, kandi ko uhagaze neza utihinnye.

♦ Gira inzira inoze wiyitaho. Guhumura nabi cg kugaragara wanduye cg ufite icyuya ntabwo byakugaragaza neza habe nta gato.

♦ Ntukitere imibavu(parfum) myinshi, cyane cyane irengeje 2-5% by'amavuta, cg 70-90% by'alcohol bivanze n'amazi. kuko bishobora ku kubangamira kandi bikabangamira abandi bantu bose bashora ku kwegera.

Bigire ibya mbere kuva mu nzu yawe wumva ko wambaye neza. Ntiwamenya uza kubona, kandi ibyiza ni uguhora uharanira kunogera abandi. Umwambaro w'umuntu uri mu bintu bya mbere bigaragarira buri wese, kandi ukanogera umuntu bikaba iby'igihe cyose. Ntiwamenya igihe uzakubitana n'umuntu wo mu ndoto zawe, umukoresha ushoboye, cg abantu bakorera ikinyamakuru kigezweho bashaka ku gukorera inkuru y'ubuzima bwawe.

Ibindi bintu wagenderaho :

♦ Menya guhuza imyambaro yawe

♦ Gira umwihariko wawe

♦ Sukura imyambaro yawe

♦ Ambara bijyanye n'imyaka ufite

 


Ibitekerezo

umutesi christella July 24th, 2019 - 9:59PM

ufite tayenini wakambariki

Gira icyo uvuga ku ngingo yanditse haruguru, niba ufite igitekerezo cg icyifuzo, cyandike.

Iyandikishe na E-mail yawe kugirango ujye uhora, ubona ibishya