Ni Gute Wahembwa Inshuro 8 zitandukanye Buri Kwezi Ukorana na Trevo?

Yanditswe na Pascal Rwema Icyiciro : Ubuzima n'imibereho myiza

Trevo ni isosiyete ikomeye cyane y'abanyamerika ikora umutobe mu bimera bitandukanye 174 ikawutunganya mu buryo bw'inyongeramirire bw"umwimerere hakoreshejwe Technology ya Micronisation. Icyo kinyobwa kifashishwa n'abantu benshi batandukanye hirya no hino ku isi bakakinywa mu rwego rwo kwiyongerera no kwibungabungira imibereho myiza, indyo yuzuye, kurwanya no kwirinda indwara zirenga 500 kimwe no kuzivura iyo wamaze kurwara, gusukura umubiri wose no gukuramo imyanda, uburozi n'ubumara mu ngingo zose ziwugize.

 Iyi Company ikwirakwiza rero icyo kinyobwa ku isi yose ibinyujije mu ruhererekane rw'abantu benshi bafite intego imwe yo kubaka mu bantu ubuzima buzira umuze, kubaka ubukungu butajegajega ndetse no kugira umurage bazasigira isi n'abayituye.  

Pascal Rwema Mahoro, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Inyigisho n'Amahugurwa mu Ishami Rya Trevo rikorera i Kigali mu Rwanda aratugezaho inzira 8 zitandukanye iyo Company ihembamo abiyemeje gukorana na Trevo n'uburyo watangira kwagura no kongera imari yawe wifashishije ikinyobwa cya Trevo.


Umuntu ukorana na Trevo neza agakora maximum arashobora kuronka ama commissions atandukanye ya Trevo inshuro 8 zitandukanye buri kwezi; ndaza kubibereka kuko Trevo ihemba buri cyumweru kuri buri wa 5 ku isi yose.

Uwemerewe guhembwa rero aba yakoranye na Trevo akazi ko gukwirakwiza Products zayo ku bantu batandukanye hirya no hino ku isi binyuze muri Network Marketing, agakurikiza amategeko n'amabwiriza dusanga muri compensation plan ya Trevo yitwa "8 Ways To Make Money with Trevo".

Inzira #1: Kurangura Products za Trevo kuri macye ukazigurisha wongereyeho inyungu ya 25% - 40%.

Buri mu member wa Trevo (Life & Health Coach) yemerewe kurangura inshuro zose ashatse mu kwezi products za Trevo akazidandaza ku ba clients be yongereyeho marge ya 25% - 40% y'inyungu ye yihemba arangije kugurisha.

Ashobora kandi no kujya azana muri Trevo special members twita Elite Customers bamara kwinjira akababonaho 20% y'agaciro ka Products baguze n'izo bazagura ikindi gihe cyose uko bazongerakugaruka.

Iyo aba Elite Customers babonetse muri network yawe kandi nabwo urabahemberwa muri ubu buryo bukirikira:

2nd Generation: 4%; naho kuva kuri 3rd Generation kugera kuri 8th Generation: 3%.

Icyitonderwa: kimwe n'izindi commissions tuza kubona mu zindi nzira 7 mu kanya, hasabwa ko uba uri Qualified (kugura wowe ubwawe amacupa 6-16oz) buri kwezi kubanziriza ukwo izo Commissions zizatangwamo.

Aha kuri iyi nzira ya mbere, ndashishikariza buri mu member wese gukoresha uko yashobora kose akabona abamugurira Products za Trevo kamwe kamwe benshi bashoboka, kubera ko nyuma yo kunywa ho akumva uko Trevo imeze, akumva uburyohe n'akamaro kayo Icya mbere bamwe muri bo bahora bazigutuma ukunguka ya 25% - 40% twavuze haruguru, Icya Kabiri ni naho ukura abandi ba members bo kwinjira muri Trevo maze ukabona Commissiyo zo Kwinjiza abantu duhise dukurikizaho:

Inzira #2: Commissions zo kwinjiza abandi ba Members muri Trevo (PowerStart Commissions):

Kuba umunyamuryango wa Trevo ukora na Business bisaba ko wowe ubanza ukagura "System yitwa PowerStart", ni nabwo nyuma yo kuyigura ushobora gutangira kuzana abandi ba members muri Trevo maze ukabihemberwa. Iyo abo ba members bashya baje na bo bakagura PowerStarts zabo, bakakwigana bakazana abandi ukomeza na bo kubahemberwa kandi atari wowe wabazanye, ibyo bikanyura mu ma generations 8 yose agukomokaho.

Dufashe nk'urugero wowe ubwawe usoma ibi winjiye muri Trevo, waguze PowerStart yawe, wemerewe kujya uzana abandi ba members kandi na bo ukabigisha kugurisha no kuzana aba Elite Customers, ukanabatoza na bo kubikora bityo bityo ukazageza igihe kitazwi... (Nta mubare uyu n'uyu utegetswe kuzana kugeza Infinity, icya ngombwa ni uko uzi neza ko uko uzanye umuntu ubihemberwa kandi uwo muntu akaba ashobora kuzana abandi ukabahemberwa na bo bakazana abandi ugakomeza guhembwa kugeza ku rubyaro rwa 8 inyuma yawe.

TREVO rero ifite PowerStarts 5 zitandukanye,, iya mbere yitwa PowerStart Business System Level 6, igurwa Frw 1,037,000 bakaguhamo amacupa 48 ya Trevo Juice ukagurisha ku Frw 25,000 rimwe rimwe;

Iya kabiri yitwa Power Start Business System Level 5, igurwa Frw 703,000 bakaguhamo amacupa 30 ya Trevo Juice ukagurisha Frw 25,000 rimwe rimwe;

Iya gatatu yitwa PowerStart Business System Level 4, igurwa Frw 448,000 bakaguhamo amacupa 18 ukagurisha Frw 25,000 rimwe rimwe ukagaruza Capital yawe;

Iya Kane yitwa PowerStart Business System Level 3, igurwa Frw 317,000 bakaguhamo amacupa 12 ya Trevo Juice ukagurisha ku Frw 30,000 rimwe rimwe ukagaruza Capital yawe;

Naho iya gatanu ikiitwa PowerStart Business System Level 2, igurwa Frw 177,500 bakaguhamo amacupa 06 ya Trevo Juice ukagurisha ku Frw 30,000 ukagaruza Capital yawe.

Mu gutangira Business ya Trevo rero, buri member wese yihitiramo aho atangirira agura imwe muri izo Systems, ushobora gutangirira ku igurwa macye ukazagenda ukora icyo twita Upgrade buhoro buhoro uko wongeye gukenera izindi kugeza ugeze kuri Level ya 6, Igihe kiri Recommended akaba ari iminsi 90 ukaba ubirangije ariko si itegeko.

Why Upgrade? Kubera ko iyo uri kuzana abandi ba members muri Trevo ugenda uhura n'abandi bantu batandukanye winjiza, iyo rero uwo muntu umuzanye akagura PowerStart iruta mu gaciro iyo wowe waguze, Commissions baguhemba bakora nk'aho uwo muntu na we yaguze ingana n'iyo nawe waguze, ibyo rero bikagutera guhomba izindi commissions. (Turatanga urugero mu kanya).

Tumaze rero kubona PowerStarts zitandukanye wowe ubwawe uzajya ugurisha abantu batandukanye ubinjiza muri Trevo hanyuma ugahembwa ama commissions.

Izi PowerStarts zose ni ibidandazwa byawe bitazigera bishira mu iduka ryawe muri Trevo, kandi ntuzongera kurangura ukundi wowe uzabidandaza ntibizashira iteka ryose, ari nayo difference imwe muri nyinshi iyi business itandukaniyeho n'izindi abantu bamenyereye gukora... Bo iyo ibidandazwa bishize mu iduka basubirayo kurangura ibindi bikongera kubasaba Capital/igishoro/Investment nshya.

Reka noneho rero turebe ukuntu uhembwa wagurishije PowerStart ku muntu mushya wazanye:

(i) Iyo uzanye umuntu akagura PowerStart Level 6 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $960 x Frw 750 = Frw 180,000; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

(ii) Iyo uzanye umuntu akagura PowerStart Level 5 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $645 x Frw 750 = Frw 120,938; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

(iii) Iyo uzanye umuntu akagura PowerStart Level 4 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $405 x Frw 750 = Frw 75,938; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

(iv) Iyo uzanye umuntu akagura PowerStart Level 3 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $282 x Frw 750 = Frw 52,875; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

(v) Iyo uzanye umuntu akagura PowerStart Level 2 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $150 x Frw 750 = Frw 28,125; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

Icyitonderwa: Nk'uko nabibabwiye kare, iyo uzanye umuntu cyangwa se uwo muntu akaba yinjijwe n'abandi muri Generations zawe uko ari 8, uwo muntu akagura PowerStart iruta iyo wowe waguze, commissions uhembwa zibarwa hakurikijwe PowerStart level yawe wowe waguze.

Urugero: Brigitte yinjiye muri Trevo agura PowerStart Level 3 noneho nyuma y'iminsi ibiri azana Gaudence uyu we agura PowerStart Level 6; Brigitte yari yemerewe guhembwa commission ingana na 25% Times $960 x Frw 750 = Frw 180,000 ariko siyo ahabwa... Baramuha 25% times $282 x Frw = Frw 52,875; noneho andi asigaye Frw 127,125 bashakishe mu gisekuru Birigitte akomokamo umuntu uri hafi kuruta abandi waguze PowerStart Level 6 abe ari we bayahemba... Itegeko rya Zahabu muri Trevo rirakurikizwa cyane: icyo ushaka ko abagukomokaho bagukorera ni wowe ubanza kugikorera abagutanzemo, Right?

Ngibyo rero ibihembo umuntu ahembwa buri gihe uko azanye abandi bashoramari bashya muri Trevo cyangwa se bakaza bakomotse ku bo wigeze kuzana mu ma generations 8 yagukomotseho kuva aho ugereye mo.

Mwiboneye ko Brigitte yakoze akazi gakomeye akazanira Trevo umushoramari waguze PowerStart Level 6 ku Frw 1,037,000 ariko yajya guhembwa bakamuha macyeya... Aha ni igihombo kinini cyane rwose, Right?

Ni ku bw'iyo mpamvu Trevo yateganirije abantu bose batangirira Business yabo ku ma Levels matoya uburyo bwo kuzamuka mu ntera zo Kwinjira (PowerStart Levels binyuze munzira yitwa Upgrade, aho wongera kugura differance yaburaga igihe winjiraga noneho bucye bucye ukazashyika ku rwego rwa PowerStart Business System Level 6, aho utazongera guhomba ukundi na gato. Upgrade rero ni yo nzira tugiye kureba ya 3 Trevo izajya iguhemberamo:

Inzira #3: UPGRADE: Guhemberwa abantu bo muri Team yawe bazamutse mu ntera ya PowerStart nto bagana ku rwego rwisumbuyeho.

Abashoramari bose batatangiriye Business yabo kuri PowerStart Level 6 tumaze kubona ko mu rwego rwo kwirinda igihombo, bakomeza kugaruka bagura izindi Levels ziruta iyo binjiriyeho maze bakemererwa guhembwa Commissions zisumbye izo bajyaga babona.

Icyo gihe rero wowe abo bantu bakomokaho ukomeza kongera kubona izindi Commissions utabonye igihe binjiraga muri ubu buryo bukurikira:

(i) Iyo uzanye umuntu akoze Upgrade ava kuri PowerStart Level 2 ajya kuri Level 3 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $132 x Frw 750 = Frw 24,750; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

(ii) Iyo uzanye umuntu akoze Upgrade ava kuri PowerStart Level 2 ajya kuri Level 4 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $255 x Frw 750 = Frw 47,813; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

(iii) Iyo uzanye umuntu akoze Upgrade ava kuri PowerStart Level 2 ajya kuri Level 5 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $495 x Frw 750 = Frw 92,813; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

(iv) Iyo uzanye umuntu akoze Upgrade ava kuri PowerStart Level 2 ajya kuri Level 6 kandi nawe ari yo waguze cyangwa se umaze kuyigezaho, Trevo iguhemba 25% times $810 x Frw 750 = Frw 151,875; kuri Generation ya 2 uhabwa 6%; kuri Generation ya 3 uhabwa 5%; kuri Generation ya 4 uhabwa 3%; kuri Generation ya 5 uhabwa 2%, naho kuva ku ya 6, iya 7 n'iya 8 ugahabwa 1%.

Kuva ku zindi levels zo hagati uzamuka kugeza kuri Level 6 mbibahayemo Homework kugira ngo ndebe ko mwakurikiye, ariko muzanabisanga muri Compensation Plan nshya ya Trevo irimo irategurwa muri USA n'ababishinzwe muri Marketing Team.

Business ya Trevo rero ubundi iryohera ku nzira tugiye kureba ya 4: Twabonye ko buri mu coach ushaka guhembwa buri kwezi agomba kuba Actif yigurira amacupa 6 ku Frw 114,500 bityo agahora yemerewe guhembwa ama commissions yose Trevo itanga na za Promotion Prizes zitandukanye.

Iyo rero aba coaches bari muri Team yawe bagura products za Trevo zibemerera guhembwa aribyo twita AUTOSHIP cyangwa se QVP, wowe bakomokaho nawe uhembwa andi mafaranga mu buryo bukurikira:

Inzira #4: AUTOSHIP or QVP = Qualifying Volume Points:

Guhemberwa abantu bo muri Team yawe bagarutse kugura Products zibemerera guhembwa cyangwa se izo bagiye kwikoreshereza bisanzwe mu ngo zabo:

Iyo abaguze bari kuri 1st na 2nd Generations zawe wowe uhabwa 7%; Generation ya 3, iya 4, iya 5 n'iya 6 wowe uhabwa 5%; naho Generation ya ya 7 n'iya 8 wowe uhabwa 4%.

URUGERO RUFATIKA: Xtophe Ntwari murabizi ko ari umu coach umaze igihe yinjiye kandi ko ahora ari actif buri kwezi, ie. agura amacupa 6-16oz amwemerera guhembwa commissions zose Trevo itanga.

Afite aba Coach 5 kuri 1st Generation kandi na bo ni Actifs, ndetse baramwiganye buri wese azana 5 bari actifs, nabo bazana abandi gutyo gutyo kugera kuri Generation ya 8 aho abantu bagwiriye cyane barenga 500,000 kandi bose bagura buri kwezi QVPs zabo. Dore amafaranga Xtophe azajya ahembwa buri kwezi:

1st Generation: Abantu 5 x 105 x Frw 750 x 7% = Frw 27,563;

2nd Generation: Abantu 25 x 105 x 750 x 7% = Frw 137,813;

3rd Generation: Abantu 125 x 105 x Frw 750 x 5% = Frw 492,188;

4th Generation: Abantu 625 x 105 x Frw 750 x 5% = Frw 2,460,938;

5th Generation: Abantu 3,125 x 105 x Frw 750 x 5% = Frw 12,304,688;

6th Generation: Abantu 15,625 x 105 x Frw 750 x 5% = Frw 61,523,438;

7th Generation: Abantu 78,125 x 105 x Frw 750 x 4% = Frw 246,093,750;

8th Generation: Abantu 390,625 x 105 x Frw 750 x 4% = Frw 1,230,468,750;

Grand Total = Frw 1,553,509,128.

Humiriza ku maso yawe utekereze wowe winjiza ayo mafaranga buri kwezi n'ukundi kuje ukayinjiza bityo bityo uzumva ko nta bukene bushobora kuzongera kwinjira mu muryango wawe n'abazagukomokaho bose. Ibi kandi birashoboka cyane, niba wowe n'abantu 5 mufashe icyemezo mukyiyemeza kubikora kandi buri wese muri 5 akabimenyereza 5 be mpaka kugera kuri 8th Generation.

Twe tumaze imyaka 3 dutangiye uru rugendo hari aho tumaze kugera, namwe rero nimugire courage muze cyane turabategereje, tuzabashyigikira muzagera kure.

Inzira #5: Guhembwa Commissions za Bulk Packs:

Iyo ushaka kugura products nyinshi za Trevo kubera ko ufite aho uzicururiza handi henshi kandi hanini nko mu ma SuperMarkets, Pharmacies n'abandi bagutuma nyinshi, ni byiza kuzirangura unyuze mu nzira ya Bulk Pack kubera ko muri Autoship/QVP ho hari limites udashobora kurenza keretse uguze inshuro nyinshi zitandukanye kugeza ugeze ku mubare ushaka.

Abandi ba members rero muri Team yawe bazaba bashaka kurangura products nyinshi bakabikora batyo nanone uzongera uhembwe andi mafaranga ya buri kwezi aturutse ku byo baranguye kuva kuri 1st Generation kugeza kuri 8th generation, na cyane cyane ko hari Products dufite nka T2go na RP3 na FP3 utashobora kubona uzikeneye utaziguriye muri ubwo buryo bwa Bulk Pack:

1st Generation: 15%; 2nd Generation: 7%; 3rd na 4th Generation: 6%; 5th na 6th Generation: 3%, naho 7th na 8th Generation: 1%
Aha sinirirwa njya mu mibare, ariko ndatanga urugero rumwe:

Amacupa menshi ya Trevo umuntu ashobora kurangura inshuro imwe ni 72 ku Frw 1,332,500.

Umuntu uyaranguye rero ari mu Team yawe kuri 1st Generation umuhembwaho aya mafaranga: 15% x Frw 750 x 1,224 = Frw 137,700. Hari umunsi rero uzagera, Team yawe yarabaye nini, abantu 1,000 ku isi yose bayarangurire rimwe mu kwezi hanyuma winjize kuri account yawe andi Frw 137,700,000 maze imari yawe ikomeze gukura ubutitsa.

Inzira #6: Guhemberwa muri GLOBAL LEADERSHIP RECOGNITION SYSTEM:

Abashoramari barusha abandi gukora neza bubaka Teams zikomeye bagera ku rugero rushyitse maze bagatangira guhemberwa ibikorwa Trevo iba yakoreye mu isi yose buri kwezi. Ibi bivuze ko hatitawe ku gihugu urimo, 1% ya sales zose zakozwe ku isi uzabonaho umugabane wawe inshuro 15 zitandukanye bitewe n'ubunini bw'ikipe/Team wubatse ubwawe.

Muri iki gihe, amafaranga macye ni Frw 150,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 130 bari actif;

Frw 350,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 170 bari actif;

Frw 500,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 200 bari actif;

Frw 850,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 230 bari actif;

Frw 1,200,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 260 bari actif;

Frw 2,500,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 450 bari actif;

Frw 3,000,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 550 bari actif;

Frw 3,500,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 650 bari actif;

Frw 4,000,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 750 bari actif; na

Frw 5,000,000 buri kwezi ku muntu ufite Team y'abantu 850 - 1,000 bari actif.

Aya mafaranga akomeza kwiyongera uko n'abantu barushaho kugwira mu ma generations 8 agukomokaho uko iminsi irushaho kugenda.
Inzira #7: Guhembwa imodoka nshya ikwiriye Umuyobozi:

Umuntu wese ushobora kubaka ikipe/Team y'abantu kuva kuri 450 kuzamura bahora ari actif buri kwezi, abo bashamikiye kuri 3 cyangwa barengaho yizaniye ubwe, buri myaka 5 ahabwa imodoka nziza kandi nshya, 0.00KM, yakozwe muri uwo mwaka umuhigo yawesherejemo.  Kugeza ubu mu Rwanda umuntu 1 gusa ni we wamaze guhembwa iyo modoka, agaciro kayo ni Frw 35,000,000.

Hari kwigwa uburyo mu minsi iri imbere umuntu yazajya yihitiramo inzu binganya agaciro mu mwanya w'imodoka ariko ntibiremezwa.
Noneho rero na Sky is no longer the limit...

Inzira #8: Guhabwa igihembo cyagenewe imbabare n'abakene:

Muri iyi Gahunda, abantu bose bageze ku rwego rwa Black
Diamond Elite Executive no hejuru yarwo, ie. bafite Team irimo abantu bari Actif byibura 3,000 kuzamura kandi bubakiye ku bawe wizaniye batari munsi y'umunani (8), bahabwa inyongezo zigenerwa imbabare. Ubwabo bakihitiramo itsinda bifuza guhesha umugisha, bagategura umushinga Trevo ikawukora mu izina ryabo kandi bakabikora mu gihugu n'ahantu bihitiyemo aho ari ho hose ku isi.
 

• Dufite Kampuni IKOMEYE
• Dufite Ikinyobwa GIKOMEYE
• Dufite Gahunda yo kwishyura komisiyo IKOMEYE
• Dufite Ibiro byo kuguha ubufasha BIKOMEYE

IKI RERO NI CYO GIHE CYAWE NGO AMATEKA Y’UBUZIMA BWAWE AHINDUKE!... Ni wowe wo gufata icyemezo cyo gushora UYU MUNSI. 

1. Abantu mwamaze gusoma neza izo nzira uko ari 8,

2. mukumva rwose mukwiriye gufata icyemezo cyo gutangira aka kazi,

3. Mukaba mufite igishoro cyo gutangira; ntimucyererwe ahubwo mutebuke.  Mwahamagara kuri +250788350075 biteguye kubakira neza no kubafasha mugasinya Contract mugatangira. 

 


Pascal Rwema (rwemamahoro)

Ibitekerezo

Gira icyo uvuga ku ngingo yanditse haruguru, niba ufite igitekerezo cg icyifuzo, cyandike.

Iyandikishe na E-mail yawe kugirango ujye uhora, ubona ibishya